The Cooperatives need you help

DSC03674

On the 20th of may 2013, a small delegation of the COPORWA was in the south of Rwanda, to visit the cooperatives in Nyaruguru District. Especially the villages of the Cyahinda Sector are in a bad condition. 14 families live in poverty and have no acces to fresh water or food. In comparaison to the communities in Nyanza District, they situation is maybe the worse of the whole country. The example of the cooperatives in Nyanza District, shows that an positive development is possible to achieve. They just need your help, to get the possibility to start their own cooperatives and to get independent from others. Pictures are on the the Potters/Pictures of Potters column.

Publicités

Project Launch at the COPORWA office in Gikondo, Kigali

Project discriptionStarting in the morning on the 11th of December, the COPORWA was host of the Project Launch of Policy Engagement for Marginalized Inclusion(PEMI-IHURIRO). Guests from United Kingdom, representing CARE UK and also representatives of the Ambassy of European Union were invited to join this big event. Pictures are on the site: Photo/Pictures of Potters .

Le voyage d’étude de 36 membres de 16 coopératives

Dans le cadre de renforcer les capacités des membres des coopératives appuyées par la COPORWA, sous financement de PPPMER II, la COPORWA asbl a organisé deux voyages d’étude de 36 membres de 18 coopératives (2 personnes par personne). Ils ont visité les activités et les initiatives des projets plus développés par rapports à ses activités dans le cadre de renforcer leur esprit d’ouverture et de créativité.

Table Ronde

Communique de presse en Kinyarwanda de la table ronde sur la problématique de l’habitat et de propriété foncière des populations historiquement marginalisées tenue en date du 09 Juin 2011 à l’Hôtel des Mille Collines.

REPUBULIKA Y’U RWANDA                                                         

MINISITERI Y’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU                                  COPORWA ASBL

P.O BOX 3445 KIGALI

Website: http://www.minaloc.gov.rw

Email: communications@minaloc.gov.rw

Tariki ya 09 Kamena 2011

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

 Uyu munsi ku wa kane, tariki ya 09 Kamena, i Kigali muri Hotel des Mille Collines, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifatanyije na “Communaute des Potiers du Rwanda (COPORWA)” (Umuryango w’Ababumbyi bo mu Rwanda), bakoresheje inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bijyanye n’imiturire n’ubutaka bikigaragara ku cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda”.

Iyo nama yafunguwe ku mugaragaro kandi iyoborwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana TURATSINZE Cyrille, wari uhagarariye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, afatanyije n’Umuyobozi wa COPORWA, Bwana KALIMBA Zephyrin.

Mu ijambo rye atangiza iyo nama, Bwana TURATSINZE Cyrille yashimiye Ubuyobozi bw’Umuryango COPORWA n’indi miryango itari iya Leta muri rusange ku ruhare bakomeje kugira muri gahunda zo gufasha abanyarwanda kuva mu bukene.

Bwana TURATSINZE Cyrille, yibukije abari mu nama ko u Rwanda ari igihugu gifite intego na gahunda yo kuzamura imibereho myiza n’ubukungu bw’abanyarwanda bose, nta vangura iryo ari ryose. Amaze kugaragaza ibyo Leta imaze kugeraho mu mibereho myiza n’iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka, birimo gushyigikira uburezi kuri bose, mutuelle de santé, kubakirwa amacumbi meza, kubarihira amafaranga y’ishuri mu mashuri yisumbuye na Kaminuza; yasabye abari mu nama kureba ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka nk’ibibazo by’abanyarwanda bose kandi bigomba gukemuka mu buryo bwihuse.

Umuyobozi wa COPORWA, Bwana KALIMBA Zephyrin, yashimiye Leta y’u Rwanda muri rusange, na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ku buryo bw’umwihariko, uruhare rwabo mu gutegura no kuyobora iyi nama nyunguranabitekerezo, ndetse n’uruhare rwa Guverinoma mu guharanira ko ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka byakemuka.

Abitabiriye inama bagize ibiganiro byubaka bishingiye ku bitekerezo binyuranye ariko byuzuzanya kandi mu mutuzo. Ibiganiro byakozwe byibanze cyane cyane ku bikorwa n’imishinga y’iterambere. Abari bahari bishimiye intambwe imaze guterwa ishimishije kandi bemeza ko abo bireba bose bafatanyije, n’ingorane zikigaragara na zo zabonerwa umuti; maze bafata imyanzuro ikurikira:

  1. Abitabiriye inama bose bashimiye Leta ibimaze kugerwaho mu kubaka ubushobozi n’imibereho myiza by’abasigajwe inyuma n’amateka cyane cyane mu rwego rw’uburezi, ubuzima, n’imibereho myiza; banashima gahunda za Leta zo gufasha abatishoboye zirimo Vision 2020 Umurenge Program –VUP-, Girinka, Mutuelle de Sante, n’izindi.
  2. Leta y’u Rwanda yashimiwe gahunda zayo zirimo izo gutuza abantu mu midugudu hagamijwe kwegeranya ubutaka, kwegereza ibikorwaremezo hafi y’abaturage, kurengera ibidukikije no guteza imbere isuku ndetse na gahunda yayo yo kurwanya nyakatsi yakorewe abanyarwanda bose harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka.
  3. Abafatanyabikorwa mu iterambere bose bashimiwe uruhare rwiza bagira mu guharanira imibereho myiza y’abanyarwanda muri rusange n’abasigajwe inyuma n’amateka ku buryo bw’umwihariko, kandi basabwa kwifatanya n’abandi mu nzego zinyuranye ziriho nka Joint Action Development Forum –JADF- hagamijwe ubwuzuzanye, igenamigambi n’ikurikiranabikorwa binoze. Ku buryo bw’umwihariko, Umuryango COPORWA washimiwe ubuvugizi udahwema gukorera abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.
  4. Abari mu nama bishimiye gahunda zatangiye zo kwandika no gusaranganya ubutaka; izo gahunda zahaye amahirwe abanyarwanda bose, harimo n’abasigajwe inyuma n’amateka, uruhare n’uburenganzira ku butaka bwabo.
  5. Kubera inzitizi zikigaragara zidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka, zishingiye cyane cyane ku myumvire iri hasi bikabaviramo kutihuta, abitabiriye inama bifuje ko hakongerwa ubufatanye n’imbaraga mu bukangurambaga n’uburezi bw’ibanze, hagamijwe kuvugurura no guhindura imyumvire yabo, kugira ngo bashobore guharanira uburenganzira bwabo. Hifujwe kandi ko ingufu zakongerwa mu guteza imbere amakoperative no gufasha abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye kwitabira amashuri y’imyuga hagamijwe kwihangira imirimo iciriritse ibyara inyungu itari ubuhinzi cyangwa kubumba.
  6. Kubera ibibazo byagaragajwe ko hari bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka badafite ubutaka, hifujwe ko MINALOC, COPORWA n’abandi bafatanyabikorwa bireba bafatanya mu gikorwa cyo kugaragaza umubare nyakuri w’abasigajwe inyuma n’amateka bambuwe ubutaka bwabo niba bahari kugira ngo barenganurwe bikurikije amategeko.
  7. Abari mu nama nyunguranabitekerezo bifuje ko hakorwa isesengura kugira ngo hagaragazwe neza intambwe imaze guterwa, kugaragaza ibibazo bitarakemuka n’umubare nyakuri w’abasigajwe inyuma n’amateka kugira ngo hafatwe ingamba zihamye kandi zirambye.
  8. Abari mu nama nyunguranabitekerezo bishimiye ubushake n’uruhare bya Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka, kandi bifuza ko ibyahavugiwe byakurikiranwa n’inzego zose bireba kandi zifatanyije.

Bye, bye, Nyakatsi

Voici en Kinyarwanda le rapport de mission de la délégation de la plate forme de la société civile en Districts de Bugesera, Huye et Nyanza sur la problématique des potiers vis à vis du programme national de Bye Bye Nyakatsi

Raporo y’ubutumwa bwo ku wa 6 Kamena 2011 mu Karere ka Bugesera, Huye na Nyanza

Ku italiki ya 6 Kamena 2011, intumwa z’Inama y’Ubuyobozi bwa Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda zasuye uturere twa Bugesera, Huye na Nyanza mu rwego rwo kureba uko abasigajwe inyuma n’amateka bamerewe nyuma yo gusenyerwa muri politiki ya Leta yo guca nyakatsi mu Rwanda. Itsinda rimwe ryagiye mu Bugesera risura i Ruhuha na Musenyi, irindi rijya i Huye na Nyanza risura abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyarurama, Akagali ka Byinza, Umurenge wa Kinazi, akarere ka Huye n’Umudugudu wa Kabasima, Akagali ka Nkomero, Umurenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza.

Ikipe yagiye mu Bugesera yari igizwe na:

  1. BIRABONEYE Africain
  2. MUKARUKUNDO Angelique
  3. MUHAWENIMANA Marthe
  4. KALIMBA Zephyrin

Itsinda ryagiye i Huye na Nyanza ryari rigizwe na:

  1. MUNYAMALIZA Edouard
  2. MUNYAKAZI Jean Paul
  3. KAREKEZI Thaddee
  4. NTAMUNOZA Eliel, Umukozi wa COPORWA ushinzwe Intara y’Amajyepfo

I.            Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Kinazi, Akagali ka Byinza, hasuwe abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Nyarurama i Mago. Imiryango 12 yari ituye mu nzu za nyakatsi yarasenyewe none ubu ngubu abantu barenga 10 basigaye babana mu tuzu 2.  Buri kazu ntikarenza 3m kuri 2m.  Hari n’abibera hanze ku gasozi munsi y’ibiti n’abandi bongeye kugondagonda akandi kazu k’ibyatsi. Nyuma yo kuganira n’ababa muri ubwo buzima budakwiriye ikiremwa- muntu ndetse n’inyamaswa, hari ibibazo bikwiriye kugirirwa ubuvugizi bwihariye kugira ngo ubuyobozi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu bw’ibanze bubagoboke mu maguru mashya batararimbuka.

  1. Ikibazo cy’imiturire: uburyo babayeho si ubwo ikiremwa muntu. Muri gahunda yo kuvugurura imiturire basenyewe nyakatsi bimurirwa mu midugudu, ku basigajwe inyuma n’amateka haba ikibazo cy’ingurane cy’ibibanza bazatuzwamo kuko batagira ubutaka. Gukemura iki kibazo nuko Leta yabaha aho bubakirwa cyangwa bubaka n’imirima yo guhingamo nk’abandi banyarwanda. Bahabwa ubutaka nta ngurane bakabona aho bubaka naho bahinga nk’abandi banyarwanda. Abarenganyijwe bakamburwa amasambu yabo kubera ubujiji bakayasubizwa nta yandi mananiza kuko hari ababubarayeho bakababeshya ko babaguriye cyangwa se bakigabiza amasambu yabo mu gihe bo babaga bakurikiye ba shebuja cyangwa se abo bakoreraga.
  2. Uburezi: mu gihe abandi bana b’abanyarwanda bari muri gahunda y’uburezi kuri bose, abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bo baribagiranye, umwanda , inzara n’indwara bigiye kubamarira ku icumu. Aho hantu twasuye higa mbarwa mu bana bari bahari.
  3. Imiriren’ubuzima bwiza ni inzozi ku basigajwe inyuma n’amateka cyane cyane ku bana n’abagore batwite. Nta mutuelle de sante bagira ku buryo iyo hari urwaye, kuruhonoka aba ari ha Mana
  4. Abasigajwe inyuma n’amateka bafite ikibazo cy’abana batagira ba se kuko abakobwa b’abatwakazi basambanywa bamara kubyara ba se b’abana bakabigarika, bakabahakana. Iyo baregeye abayobozi b’inzego z’ibanze, barasuzugurwa ibibazo byabo ntibihabwe agaciro ngo bikemurwe nk’iby’abandi baturage. Ako karengane kabagirirwa n’ako ni ako kurwanywa kakarimburwa.
  5. Akarengane k’amashyirahamwe y’abasigajwe inyuma n’amateka iyo hageze guhabwa imirima yo guhingwamo n’amashyirahamwe. Urugero ni urw’ishyirahamwe Abakarabanganzo b’i MAGO batuye mu nkengero z’igishanga gihingwamwo umuceri batahawe n’imetero 1 yacyo kandi ari bo bari kuhabona amaboloke mbere y’abandi nk’abahatuye.

II.         Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagali ka Nkomero, hasuwe abasigajwe inyuma n’amateka basnyewe nyakatsi mu mudugudu wa Nyankokoma bimurirwa mu Mudugudu wa Kabasina mu mazu ya Police. Harimo kwubakwa amazu 2 arimo inzu 4 zitaruzura. Kwubaka bisa nk’ibyahagaze kandi imiryango igomba kuzituramo imerewe nabi. Hari imiryango 10 icumbikiwe mu twumba tubamwo nk’abantu 5 ugereranyije. Aha naho hari ibibazo bisa n’iby’abasigajwe inyuma n’amateka bose.

  1. Ikibazo cya mutuelles de sante: Ntawivuza ngo ntibarishyurirwa, abana bararwara bagakizwa n’iyabahanze!
  2. Ikibazo cy’amajaride y’aho bahoze, aho bari batuye mbere yo gusenyerwa nyakatsi. Bafite impungenge ko abo bari babangikanyijwe utwo turima bazatwigabiza kandi baduhingagamo imboga
  3. Gusuzugurwa no kutumvwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze igihe cyose babirukiye ngo babakemurire ikibazo cyane cyane icy’abanyanganyije amasambu abasigajwe inyuma n’amateka. Yewe n’inkiko ntiziha agaciro ibibazo by’ abasigajwe inyuma n’amateka kuko hari uwatsinzwe ataburanye, isambu ye ikegurirwa uwo bagombaga kuburana wayiguze amafaranga 2000!
  4. Bavuga ko bakumirwa ntibagerweho na gahunda za Leta nka Girinka
  5. Nta bisaswa,nta cyo kwiyorosa bagira, ikitazwi cyo n’inzitiramibu

III.      Akarere ka Bugesera

Hasuwe Umurenge wa Ruhuha n’Umurenge wa Musenyi

Gusoza

Ibibazo by’abasigajwe inyuma n’amateka ni bimwe mu gihugu hose: imiturire, amasambu, ubuvuzi kubera ko batabona mutuelles de sante, uburezi, imirire n’ubuzima bubi, akarengane bagirirwa n’abaturanyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakibasuzugura, abana b’ibinyendaro batagira ba se n’ibindi…

Ibi byose bituruka ku bujiji no kutamenya amategeko abarengera ku buryo hari hakwiriye gutekerezwa programme yihariye yo kuzamura aba basigajwe inyuma n’amateka bakubakirwa, bagatuzwa, bagahabwa ubutaka, abana babo bakigira ubuntu bagafashwa kubona ibikoresho, bakinjizwa mu buzima busanzwe bakabaho nk’abandi banyarwanda nabo bagakira ubutindi barimo. Igihe cyose batazaba babagiriye integration ngo bahinge, borore, bajye mu ishuri no mu buyobozi bave ku ngoyi y’ubujiji n’ubutindi, abasigajwe inyuma n’amateka bazakomeza kubera igihugu umutwaro w’urukozasoni. Iyi gahunda yihariye irihutirwa amazi atararenga inkombe ngo abasigajwe inyuma n’amateka bazime!

Destruction des maisons en paille

Depuis Novembre 2010, le Gouvernement du Rwanda a adopté un programme de la destruction des maisons en paille sur toute l’étendue du pays. A cette date, il est à signaler que plus de 3 500 des ménages Batwa vivaient toujours dans des huttes (maison en paille).

Dès Novembre 2010, plus de 420 dans 3 500 ménages Batwa de la Province de l’Est et du Sud ont été victimes de ce programme dont leurs maisons en paille ont été détruites par les autorités locales sans compensation et sans alternatives. Ce programme touche l’ensemble des Rwandais, et bien que plusieurs d’entres eux ont essayé de se construire des maisons modernes, les Batwas eux, n’ont pas les ressources financières nécessaires pour se construire des maisons modernes. La COPORWA asbl a  fait le plaidoyer aux hautes autorités du pays et des descentes de terrain pour demander aux autorités tant locales et nationales de stopper des activités de destruction des maisons en paille, et certaines autorités locales ont accepté et ont organisé des travaux communautaires (Umuganda) pour aider à la construction de maisons modernes pour les familles Batwa.

Mais il demeure difficile de trouver suffisamment de tôles et les ressources financières manquent, nécessitant l’intervention des différents bailleurs de fonds. Entre temps, les familles Batwa n’ont pas de quoi à manger, n’ont pas accès à des parcelles de terres et aux matériels de construction nécessaires pour répondre aux exigences du programme du gouvernement rwandais. Ce qui est très regrettable est que plus de 167 ménages Batwa ayant des huttes détruites ont été installés et vivent dans 22 maisons communes dont en moyenne plus de 7 ménages Batwa vivent dans une maison commune y inclus les hommes, les femmes et les enfants. Bref, ils vivent dans un besoin urgent de trouver des logements adéquats, souffrent des multiples besoins et problèmes et plusieurs sont tombés  malades.

Vous avez une idée, des opinions à partager? N’hesitez à nous contacter: